skol

Perezida Museveni yibukije abakirisitu ko gusenga bidakuraho gukora

Yanditswe: Friday 02, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yasabye amadini yo muri Uganda, by’umwihariko abayobozi bayo, gukoresha ubwisanzure bwagaruwe na Guverinoma ye, bagafasha abayoboke babo mu bikorwa byo guhangana n’ubukene.

Ni amagambo akubiye mu butumwa Perezida Museveni yageneye abanyamadini, abunyuza kuri Minisitiri w’Uburinganire, Peace Mutuuzo.

Ati “Hari igihe abantu batabashaga gusenga mu bwisanzure. Abakirisitu benshi basunikirwaga gusenga bihishe, by’umwihariko abashya ntibemererwaga gusenga ku mugaragaro.”

Yashimangiye ko ubu, buri Munya-Uganda afite uburenganzira bwo gusenga nta bwoba, kandi nta muntu ushobora guhungabanya amahoro bafite, asaba amadini gukomeza kuba inkingi y’ubumwe bw’igihugu.

Ati “Amatorero agomba kuba inkingi mu gukemura amakimbirane, guteza imbere ubumwe n’amahoro, no kubungabunga ibidukikije byacu.”

Uyu muyobozi yashishikarije abayobozi b’amadini gufatanya kuyobora amatorero no gukora ibikorwa bifatika bizatuma imibereho y’ababagana irushaho kuba myiza, avuga ko kutita ku nshingano z’abantu mu mibereho ya buri munsi, byaba intandaro y’ubukene muri sosiyete.

Yasoje aha umukoro amadini yose muri Uganda, ko mu mwaka wa 2026 afite intego ebyiri zo kuzahura imibereho myiza y’abaturage ndetse no gufasha mu gukemura ibibazo by’umutekano mu matora rusange ategerejwe ku wa 15 Mutarama 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa