Perezida mushya wa Koreya y’Epfo yasezeranyije abaturage ubumwe
Yanditswe: Wednesday 04, Jun 2025

Nyuma y’uko ibyavuye mu ibabarura ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Koreya y’Epfo bigaragaje ko Lee Jae-myung yatsinze, mu butumwa bwe kuri uyu wa 04 kamena 2025 yarahiriye kwimakaza ubumwe no guhuza abaturage.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Koreya y’Epfo yagaragaje ko nyuma y’amatora yo ku wa 03 Kamena, Lee wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ari we watsinze ku majwi 49.42%, agakurikirwa n’uwo bari bahanganye Kim Moon-soo n’amajwi 41.15% mu gihe Lee Jun-seok yagize amajwi 8.34%
Lee w’imyaka 61 atsinze amatora nyuma y’uko uwahoze ari perezida Yoon Suk Yeol, yegujwe ku mirimo ye azira amategeko akaze yashyizeho.
Yoon yateje imvururu za politiki zamaze amezi arenga atanu biteza impagarara mu baturage n’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko agamije gucamo ibice abenegihugu.
Mu nshingano za Perezida mushya Lee avuga ko afite akazi ko kongera guhuza abenegihugu no kubungabunga umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
BBC yatangaje ko Lee yanenze bikomeye Perezida wamubanjirije avuga ko atazemera na rimwe ko igihugu kijya mu kaga , yemeza ko manda ye izibanda ku mahoro no guca amacakubiri.
Yiyemeje kubaka guverinoma ifunguriye buri wese ndetse ikorera mu kuri.
Kuri uyu wa Gatatu, benshi mu bashyigikiye Lee bateraniye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko bishimiye insinzi ye ndetse bavuga ko bategereje kumubona ayobora.
Bavuze ko bizeye ko azashyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije, nko kubaka Isi yuzuye ubutabera kandi ko Koreya y’Epfo izaba igihugu cyubahiriza amategeko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *