Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye umugore we, Angeline Ndayishimiye, mu buryo busanzwe bukoreshwa mu biganiro hagati y’abayobozi n’abashyitsi babo, kugira ngo amugezeho igihembo mpuzamahanga yahawe.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Burundi (Ntare Rushatsi), Angeline Ndayishimiye yakiriwe na Perezida Ndayishimiye mu ngoro ya Kiriri, aho yamushyikirije ibihembo bibiri mpuzamahanga uyu mugore yahawe mu rwego rwo ‘gushima ibikorwa bye’.
Ibyo bihembo ni icya United Nations Population Award, ndetse n’icya Global Health Award.
Igihembo cy’Umuryango w’Abibumbye cyahawe umugore wa Ndayishimiye byatangajwe ko yagihawe hashingiye ku bikorwa bye ‘bijyanye no guteza imbere ubuzima bw’abagore n’abana, uburezi ndetse n’ibikorwa bigamije gufasha abatishoboye’. Naho Global Health Award cyo kikaba ari icyo yahawe kubera ‘uruhare n’ubuyobozi yagaragaje mu bikorwa by’ubuzima rusange.’
Nyuma yo kumwakira no kureba ibyo bihembo, Perezida Ndayishimiye, yashimiye umugore we kuri ibyo bihembo, avuga ko atari icy’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko anahesha icyubahiro igihugu cy’u Burundi.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’uko Angeline Ndayishimiye yari amaze kuzenguruka mu mihanda y’i Bujumbura yereka abaturage ibi bihembo yegukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *