skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yibasiye bikomeye abajyanama bamutengushye

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yibasiye bikomeye batatu bahoze ari abajyanama be mu rwego rw’ubutabera, nyuma y’aho bafunguje imfungwa atahaye imbabazi.

Sponsored Ad

Aba ni Baribonekeza Jean Baptiste wari ushinzwe ubutabera n’ubutegetsi, Sibomana Cyrille wari ushinzwe gutegura amategeko na Harerimana Arcade. Batawe muri yombi, bafungirwa muri gereza ya Mpimba.

Mu kiganiro n’abanyamuryango b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, cyabereye mu ntara ya Gitega, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko uwari umujyanama we mukuru yari yarigize intama kandi ari ikirura.

Yagize ati “Mwigira intama muri ibirura. Ni yo mpamvu mvuga ko ubunyangamugayo buterwa no kubura uburyo. None ntimuri kumpemukira mubona? Nta mujyanama wanjye mukuru wampemukiye mubona? Njyewe nari nzi ko ari umuhanga, nari nzi ko ari muzima muhuye, kumbe ni ikirura muhuye, ntubimenye.”

Imfungwa zirenga 5000 zahawe imbabazi na Perezida ni izahamijwe ibyaha bito. Ndayishimiye yasobanuye ko abajyanama be bafunguje abashobora kwica u Burundi, kandi baragombaga gufunguza ababwubaka.

Ati “Aho kurekura umuntu ujya guteza imbere igihugu, ukarekura ujya kwica igihugu! …Bitwaje ko bakorera mu biro iwanjye, baragenda bavuga ko ’hariho amabwiriza duhawe’, aba n’aba, n’aba bagomba gutaha. Bavuze ngo ‘Rero tubishyire muri raporo’, ngo ‘Oya, iki ni icyitonderwa’ kugira ngo simbimenye.”

Mu 2023, Perezida Ndayishimiye na bwo yeguje Tabu Révocat wari umujyanama we mukuru, amusimbuza Baribonekeza. Tabu na we yaribasiwe, azira kuba yaragiriye Umukuru w’Igihugu inama yo kuvira mu ndege muri Tanzania ubwo yari avuye mu ruzinduko muri Cuba.

Tabu yagiriye Perezida Ndayishimiye iyi nama mu gihe byahwihwiswaga ko mu Burundi hashobora kuba habaye Coup détat, kugira ngo indege ye idahanurirwa i Bujumbura.

Perezida Ndayishimiye yatangaje ko bigoye gukorana n’abajyanama, ashimangira ko atabishobora mu gihe yaba adakorana n’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa