Perezida Ndayishimiye yibasiye bikomeye uwamusabye kudaharira Imana ibibazo by’Abarundi
Yanditswe: Friday 07, Nov 2025
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yibasiye bikomeye umuyobozi w’umuryango PARCEM, Faustin Ndikumana uherutse kumusaba kureka guharira Imana ibibazo by’Abarundi, akabikemura nk’Umukuru w’Igihugu.
Ndikumana yagaragaje ko Perezida Ndayishimiye ari umuyobozi ukunda kwizeza abaturage ibitangaza, urangwa n’amagambo menshi ariko ibyinshi asezeranya abo ayoboye ntabisohoze.
Yavuze ko nubwo uyu Mukuru w’Igihugu aherutse kohereza mu mahanga toni 400 z’amabuye y’agaciro ku mugaragaro, atizeye ko hari amafaranga azinjiriza igihugu kuko n’ubusanzwe yaroherezwaga ariko ubugenzuzi bukerekana ko nta n’igiceri yinjije.
Inshuro nyinshi, Perezida Ndayishimiye yavuze ko Imana ikunda u Burundi kurusha ibindi bihugu, kandi ko ifite gahunda yo gukemura ibibazo bufite, bukaba igihugu gikize kandi cyubashywe. Abivuga mu gihe ubukungu bwacyo bukomeza guhungabana.
Ndikumana yagize ati: "Guhungira mu bintu by’Imana, ‘Imana izatuzanira igisubizo, ikunda u Burundi’, Imana ikunda ibihugu byose. Bagutoye kugira ngo ushake ibisubizo by’ibibazo by’Abarundi, ntibaruhije. Ntituba twagutoye ngo usabe Imana ari yo ibikora mu mwanya wawe. Imana yaduhaye ubwenge twese, nawe yabuguhaye, iri kureba icyo uri kubukoza.”
Mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye n’abatuye mu gace ka Matongo mu yahoze ari intara ya Kayanza tariki ya 5 Ugushyingo 2025, yibasiye Ndikumana, avuga ko ari umuntu utaragize na kimwe amarira u Burundi ku buryo yacyirata.
Ati: "Faustin Ndikumana avuka muri Butanyerera, Komini Ngozi. Nta kintu na kimwe wavuga ko yakoreye u Burundi yakwirata kuva yavuka kuko nubwo yakoze muri banki, bamwirukanye kuko ntacyo amaze, bamukurayo, ahungira muri sosiyete sivile kugira ngo yerekane ko ari igihangange, akorana n’abakoloni.”
Ndayishimiye yabwiye abaturage ko Ndikumana ari umwe mu bateje imvururu mu Burundi mu 2015 kandi ngo yifatanyije n’abakoloni, aba umukire, ashaka n’abarinzi umunani ahemba bihoraho, agura n’imodoka akoresha mu buzima bwa buri munsi.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabajije ati: "None ko atagenda n’amaguru, igitoro agikura he? Iriya modoka ye, amafaranga yayiguze yayakuye he? Ni umujura cyangwa akoresha amafaranga y’abakoloni kuko umuntu utagira icyo akora yakwerekana ko akuramo amafaranga, ni umujura.”
Perezida Ndayishimiye yageze ku buzima bwite bwa Ndikumana, asya atanzitse. Yamushinje kunanirwa gushaka umugore. Ati "Byaramunaniye no kuzana umugore. Nk’uwo ni iki yagiramo inama Abarundi, adashobora no kumenya uko ayo guhaha atangwa mu muryango?”
Yavuze ko umunsi umwe azajya guhura na Ndikumana, amusabe kumusobanurira imigambi afite kuko mu gihe yaba adateganya gushaka umugore, ashobora kuzahambanwa ikara.
Ndikumana aherutse kugaragaza ko atemera uburyo Perezida Ndayishimiye ayoboramo u Burundi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *