Perezida Ndayishimiye yikomye abanga kumugira inama bagamije ko ayobora nabi
Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahishuye ko hari abakorana na we bamwifuriza kuyobora igihugu nabi kugira ngo bazamusimbure ku butegetsi.
Ubu butumwa yabutangiye mu kiganiro cyibanda ku miyoborere ye cyabereye muri hoteli Club du Lac Tanganyika, i Bujumbura kuri uyu wa 14 Mutarama 2025.
Ndayishimiye yabwiye abitabiriye iki kiganiro biganjemo abayobozi n’abahoze mu nzego nkuru z’igihugu ko abantu bifuza ko ayobora nabi u Burundi banga kumugira inama, birengagije ko ibigenda nabi bigira ingaruka ku gihugu cyose.
Yagize ati: “Bamwe banga kungira inama, batekereza ko nintsindwa, bazansimbura. Ariko ntsinzwe, igihugu cyose ni cyo kiba gitsinzwe.”
Uyu Mukuru w’Igihugu avuze aya magambo mu gihe ubukungu bw’u Burundi bwasubiye inyuma ku kigero kidasanzwe kuva mu 2022.
Abakurikiranira hafi iki kibazo bagaragaza ko byatewe n’ibura ry’amadovize n’ibikomoka kuri peteroli.
Hasigaye umwaka kugira ngo amatora ya Perezida w’u Burundi abe. Mu buyobozi bukuru bw’ishyaka CNDD-FDD havugwa umwuka mubi ushingiye ku kudahuza amahitamo ku mukandida uzarihagararira.
Bivugwa ko bamwe mu bayobozi ba CNDD-FDD bashyigikiye ko Ndayishimiye yazongera guhagararira iri shyaka muri aya matora, ariko abandi bo ntibabikozwe kuko harimo abashaka gusimbura uyu Mukuru w’Igihugu.
Mu gihe havugwa uyu mwuka mubi, uyu munsi Ndayishimiye yagaragaje ko abatekereza ko azahatana mu matora yo mu mwaka utaha bari kwihuta kuko batazi niba icyo gihe azaba akiriho. Ati: “Ariko se murabizi ko nzaba nkiriho? Ntabwo nzapfa?”
Perezida Ndayishimiye ahangayikishijwe na bamwe mu bo bakorana batamugira inama
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *