skol
fortebet

Perezida Nicolas yishingikirije igikombe cy’isi asaba Uburayi kureka ivangura rikorerwa abimukira

author-image

Yanditswe na: Nsanzimana Ernest
Kuwa: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela yavuze ko Afurika ari yo yahesheje Ubufaransa igikombe cy’isi cy’uyu mwaka cyaberaga mu Burusiya, asaba ko Uburayi bukwiye kureka ivangura rikorerwa abimukira.

Yabivugiye mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas.

BBC yanditse ko Televiziyo y’igihugu ya Venezuela yasubiyemo amagambo ya Bwana Maduro agira ati:
"Ikipe y’Ubufaransa yaratsinze, nubwo bwose yasaga nk’ikipe y’Afurika. Mu by’ukuri, Afurika ni yo yatsinze - [ni ukuvuga] abimukira b’Abanyafurika bagiye gutura mu Bufaransa. Nizeye ko Uburayi bwumva neza ubu butumwa..."

Yongeyho ati: "Ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu rikorerwa Abanyafurika ntirizongere ukundi i Burayi, ntirizongere kandi no ku bimukira."

Ubufaransa bwatsinze Croatia 4-2 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi waberaga i Moscow mu Burusiya ku cyumweru gishize.

Ikipe y’Ubufaransa ni imwe mu makipe yari agizwe n’abakinnyi bafite inkomoko zitandukanye cyane.

15 mu bakinnyi 23 b’iyi kipe bafite igisekuru cyabo muri Afurika, cyane cyane mu bihugu byahoze ari koloni z’Ubufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa