Perezida Putin agiye kwinjiza mu gisirikare abarenga ibihumbi 160
Yanditswe: Wednesday 02, Apr 2025

Igisirikare cy’u Burusiya kigiye kwinjiza abantu ibihumbi 160 mu gisirikare mu rwego rwo kucyongerera imbaraga, uyu ukaba ari wo mubare munini ugiye kwinjizwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka, kuko byaherukaga mu 2011.
Abazinjizwa mu gisirikare ni abafite imyaka iri hagati ya 18 na 30, gusa aba basirikare ntibazoherezwa mu ntambara igihugu cyabo kirimo muri Ukraine, ahubwo bazatozwa, barinde umutekano w’igihugu bari iwabo.
Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize nabwo u Burusiya bwari bwakiriye abasirikare bashya ibihumbi 150, bivuze ko biyongereyeho ibihumbi 10. Ku rundi ruhande, u Burusiya bwongera abasirikare mu ngabo mu bihe by’impeshyi ndetse n’itumba.
Muri rusange, iki gihugu gifite intego yo kongera umubare w’abasirikare bacyo, ukava ku miliyoni 1,5, ukagera kuri miliyoni 2,39.
Mu kugera kuri iyi ntego, imyaka y’abemerewe kwinjira mu gisirikare yariyongereye, iva kuri 27 igera kuri 30.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *