skol
fortebet

Perezida Putin w’Uburusiya yatangiye gusabirwa Kwicwa

Yanditswe: Friday 04, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, yaburiye Abarusiya avuga ko niba bashaka ko mu gihe kiri imbere batazabaho mu muhezo, bakwiriye kwikiza Putin hakiri kare.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yabivuze nyuma y’uko hari hamaze gutangazwa amakuru y’uko Ingabo z’u Burusiya zarashe ku ruganda rw’ingufu za nucléaire muri Ukraine.

Ati “ Uburyo bwonyine bwo gushyira iherezo kuri ibi, ni ukwikiza uyu mugabo.

Graham yanditse kuri Twitter ye ati “Keretse niba mudashaka kuzabaho mu mwijima ubuzima bwanyu bwose, muhejwe, muri mu bukene.”

Ntabwo mu magambo ye Graham yigeze avuga Putin mu izina cyangwa se ngo asobanure ibyo yashakaga kuvuga akoresheje ijambo “kwikiza” gusa abasesenguye inyandiko ye bumvikanishije ko asaba ko uyu mugabo yicwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa