skol
fortebet

Perezida Ramaphosa agiye kugirira uruzinduko kwa Trump bamaze igihe badacana uwaka

Yanditswe: Saturday 17, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa agiye kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azahura na Perezida Donald Trump ku wa 21 Gicurasi 2025.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na France 24, Ronald Lamola, yavuze ko ari uruzinduko rugamije kongera kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bazaganira ku bibazo bireba umubano, akarere ndetse n’Isi muri rusange.

Uru ruzinduko rutangajwe mu gihe muri iki cyumweru ubutegetsi bwa Trump bwakiriye Abanyafurika y’Epfo b’abazungu 49 bwemereye ubuhungiro, kuko ngo bahohotewe kubera irondaruhu.

Gusa Perezida Ramaphosa, agaragaza ko nta bimenyetso bifatika bihari byerekana ko abazungu bahohoterwa muri icyo gihugu, agashimangira ko Leta ya Amerika yasobanuye ibintu nabi.

Umubano hagati ya Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika warushijeho kuzamba muri Mutarama 2025, ubwo Trump yahagarikaga inkunga yose Amerika yageneraga Afurika y’Epfo, avuga ko adashyigikiye icyo gihugu ku itegeko rivuga ko Leta ishobora kwigarurira ubutaka bw’abaturage b’abazungu nta ngurane itanze, bitewe n’inyungu rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa