skol

Perezida Ruto ntiyicuza gusaba Polisi kurasa abigaragambya mu kaguru

Yanditswe: Monday 10, Nov 2025

featured-image

Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko aticuza kuba yarasabye polisi kurasa mu kaguru urubyiruko rwigaragambije mu bihe byashize, rwamagana ubutegetsi bwe.

Muri Nyakanga 2025 nibwo ubutegetsi bwa Kenya bwugarijwe n’imyigaragambyo izwi nka ‘Saba Saba’, iba buri mwaka hagamijwe gushyira igitutu kuri Leta mu kubahiriza uburenganzira bw’abakozi n’ibindi byifuzo by’abaturage muri politike.

Icyo gihe Perezida Ruto, yasabye polisi y’iki gihugu kurasa mu kaguru abari bamaze igihe bagira uruhare mu myigaragambyo.

Yagize ati: “Uwo ariwe wese uzafatwa atwika igikorwa cy’ubucuruzi cy’undi muntu cyangwa umutungo we akwiriye kuraswa mu kaguru, akajyanwa mu bitaro ubundi nyuma agashyikirizwa urukiko. Ntimubice, ariko muzabavune amaguru.”

Mu kiganiro Perezida Ruto yagiranye na Al Jazeera, kigasohoka ku Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2025, yavuze ko aticuza kuba yarakoresheje iyi mvugo.

Ati: “Ntabwo nicuza ariya magambo na gato, kubera ko amategeko yemerera polisi gukoresha imbaraga, igihe ubuzima bw’abandi bashyizwe mu byago. Polisi izi neza icyo ikeneye gukora kandi yumva inshingano zayo.”

Yavuze ko itegeko rya Kenya ritemerera Perezida gutegeka Polisi icyo akora, ashimangira ko icyo yakoze yari agamije kugenzura ko polisi irengera uburenganzira bw’abigaragambya, ariko ikanabungabunga imitungo yari ikomeje kwangizwa.

Imyigaragambyo ya ‘Saba Saba’ yatangiye bwa mbere ku wa 7 Nyakanga 1990 ubwo abakozi bo muri Kenya n’impirimbanyi za demokarasi biraraga mu murwa mukuru Nairobi, mu myigaragambyo yo kwamagana imiyoborere ishingiye ku ishyaka rimwe, n’imibereho mibi y’abakozi.

Iy’uyu mwaka yari ifite ubukana buri hejuru, cyane ko nubundi Abanya-Kenya bari bamaze igihe banenga ubutegetsi bwa Ruto.

Perezida wa Kenya, William Ruto ntiyicuza gusaba Polisi kurasa abigaragambya mu kaguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa