Perezida Ruto yasabye Zelensky kurekura Abanya-Kenya bafungiye muri Ukraine
Yanditswe: Friday 07, Nov 2025
Perezida William Ruto wa Kenya yasabye mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kumufasha akarekura Abanyakenya bafungiye muri Ukraine, nyuma yo gufatirwa mu ntambara iki gihugu gihanganyemo n’u Burusiya.
Yabimusabiye mu kiganiro aba bategetsi bagiranye ku murongo wa telefone.
Mu butumwa bwe bwo kuri X, Perezida Ruto yavuze ko baganiriye ku ngingo zitandukanye zireba umubano w’ibuhugu byombi n’abaturage.
Ruto yanditse ati: “Twagaragaje impungenge ku rubyiruko rwo muri Kenya rwashutswe cyangwa rwakuwe mu gihugu binyuranyije n’amategeko ngo rujye kurwana mu ntambara yo muri Ukraine, kandi twemeranyije kongera ubukangurambaga ku byago byavuka muri ibyo bikorwa.”
Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko yasabye Perezida Zelensky ko yamufasha agafungura Abanyakenya bari mu magereza yo muri Ukraine. Ati: “Nashimishijwe n’uko Nyakubahwa yemeye ubusabe bwanjye.”
Abasirikare ba Ukraine baherutse gutangaza ko bafatiye ku rugamba Abanya-Kenya barwanaga ku ruhande rw’u Burusiya.
Aba bafatiwe mu Ntara ya Kharkiv nk’uko Ingabo za Ukraine zibarizwa muri burigade ya 57 zabitangaje, amakuru akavuga ko hafashwe abagera kuri bane.
Kuva muri Gashyantare 2022, u Burusiya buri mu ntambara na Ukraine nyuma y’uko icyo gihugu gitangije ibitero muri Ukraine mu kiswe gukumira ko OTAN isatira imbibi z’u Burusiya.
Ni intambara yahuruje amahanga, buri gihugu gitabarwa n’inshuti zacyo, aho Amerika n’Uburayi byarwanye ku ruhande rwa Ukraine, ndetse abacanshuro baturuka imihanda yose baje kurwanira igihugu cyabahaye ikiraka.
Perezida Ruto yasabye Zelensky kurekura Abanya-Kenya bafungiye muri Ukraine

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *