skol
fortebet

Perezida Samia yagiye mu Burusiya atumiwe na Putin

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 02, Jun 2026

Perezida Samia yagiye mu Burusiya atumiwe na Putin

Sponsored Ad

skol

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatangaje ko yerekeje mu Burusiya ku butumire bwa mugenzi we Vladimir Putin mu ruzinduko rwo “gukomeza ubufatanye mu nzego zireba ubuzima bw’abaturage”, nk’uko yabitangaje.

Samia yavuze ko abaye perezida wa kabiri wa Tanzania ugiye gusura Uburusiya nyuma ya Mwalimu Julius Nyerere, wagendereye icyo gihugu mu 1969.

Samia yavuze ko azaganira na mugenzi we Putin kandi azitabira inama z’ubucuruzi n’ishoramari, kandi ko azaboneraho umwanya wo kwamamaza ibyiza n’amahirwe biboneka muri Tanzania, no gufungurira inzira ibicuruzwa bya Tanzania ku isoko ryo mu Burusiya.

Nta perezida uri ku butegetsi mu Burusiya urasura Tanzania kugeza ubu, ariko ibihugu byombi bifitanye umubano kuva mu 1961, na ambasade z’ibi bihugu ziri mu mirwa mikuru yombi.

Uburusiya bumaze igihe burushaho kwiyegereza ibihugu bya Afurika cyane cyane kuva aho ubutegetsi bwa Donald Trump wa Amerika bwagaragaje kugabanya umubano n’inkunga bahaga ibihugu bya Afurika.

Uburusiya ubu bufite ijambo n’ingufu bikomeye mu bihugu bimwe byo mu burengerazuba bwa Afurika kandi bugaragaza ubushake bwo kwagura imikoranire n’ibindi bice bya Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa