Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yatangaje ko iki gihugu kigiye gushyiraho Minisiteri yihariye y’Urubyiruko, izajya yita ku bibazo n’iterambere ryarwo mu buryo bwimbitse.
Mu mpera z’iki cyumweru ubwo Perezida Suluhu, yagezaga ubutumwa ku Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko isesengura ryakozwe na leta ryagaragaje ko ibibazo by’urubyiruko bikomeje kwiyongera, bityo bikaba bikeneye umwihariko n’ubuyobozi bubifitiye ubushobozi.
Ati: “Twe muri Guverinoma twasanze bikenewe ko dushyiraho Minisiteri izakurikirana ibijyanye n’urubyiruko.”
Iyi minisiteri izaba ifite inshingano zo kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko, kurufasha kubona amahirwe mu bucuruzi, ikoranabuhanga, siporo, uburezi n’ibindi.
Amakuru arambuye ku ishyirwa mu bikorwa rya Minisiteri nshya, harimo ingengo y’imari n’uburyo izakoramo, azatangazwa mu byumweru biri imbere.
Ubusanzwe ibijyanye n’urubyiruko byabarizwaga mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, mu ishami rishinzwe umurimo, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Perezida Suluhu yavuze kandi ko, uretse Minisiteri nshya, mu Biro bya Perezida hazashyirwaho abajyanama bihariye bazajya batanga inama ku bibazo n’amahirwe y’urubyiruko mu gihugu.
Perezida Suluhu afashe iki cyemezo mu gihe muri Tanzania hari hamaze iminsi hari imvururu zakuruwe n’amatora. Zagizwemo uruhare cyane cyane n’ab’urubyiruko rimwe na rimwe bagaragaza ko ibibazo byabo bititabwaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *