skol
fortebet

Perezida Tokayev wa Kazakhstan yishimiye intsinzi ya Kagame

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, yashimye Perezida Paul Kagame k’ubwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Sponsored Ad

Mu butumwa bwe, Perezida Tokayev yifurije Perezida Kagame ibyiza, agaragaza icyizere afite ku bushobozi bwe bwo kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda mu iterambere binyuze muri gahunda zinyuranye ziba zigamije guteza imbere igihugu muri rusange.

Ku wa 15 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul wa FPR- Inkotanyi yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, barimo Dr Habineza Frank na Mpayimana Phillippe bagize 0.53% na 0.32%.

Nyuma y’iminsi itatu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi y’agateganyo mu matora, ishimangira instinzi ya Paul Kagame, nyuma yo kugira amajwi 99.18%. Imibare y’agateganyo kandi yagaragaje ko Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda yagize 0.50% mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 0.32%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa