skol

Perezida Trump, Barack Obama na Joe Biden mu bunamiye Charlie Kirk wishwe arashwe

Yanditswe: Thursday 11, Sep 2025

featured-image

Charlie Kirk, umunyapolitiki w’Umunyamerika akaba n’umuyobozi washinze Turning Point USA, yararashwe arapfa ku wa 10 Nzeri 2025 afite imyaka 31 y’amavuko, ubwo yari mu kiganiro cyabereye muri Utah Valley University iherereye mu mujyi wa Orem, muri Leta ya Utah.

Amakuru yatangajwe n’iyi kaminuza avuga ko yarashwe n’umuntu wari mu nyubako iri mu birometero hafi 200 uvuye aho yari ari. Yahise ajyanwa kwa muganga ariko nyuma Perezida Donald Trump yemeje ko yashizemo umwuka.

Trump abinyujije kuri Truth Social yavuze ko nta muntu washoboye kugera ku mutima w’urubyiruko rw’Amerika nka Kirk. Yongeyeho ko yakundwaga kandi yubashywe na bose, ndetse ko we ubwe yari amufite ku mutima. Yihanganishije umugore we, Erika Frantzve Kirk, n’abana babo babiri bakiri bato, avuga ko we na Melania babari hafi.

Donald Trump Jr. yavuze ko Kirk atari inshuti gusa, ahubwo yamufataga nk’umuvandimwe muto wabereye benshi isoko y’ihumure n’icyizere. Ati: “Twabuze umuyobozi, intwari, n’umuntu wari wihariye mu mico no mu myumvire. Uru rupfu ni igihombo gikomeye ku muryango we ndetse no ku gihugu cyacu.”

Abandi bayobozi n’ibyamamare hirya no hino ku isi bagaragaje akababaro gakomeye batewe n’urupfu rwa Kirk. Barack Obama yanditse kuri X ko ubwicanyi nk’ubu budafite umwanya mu mibereho y’abanyamerika, ashimangira ko we na Michelle basengera umugore n’abana ba Kirk.

Bill Clinton yavuze ko urupfu rwa Kirk rumuteye agahinda n’umujinya, asaba ko Amerika yongera kwitekerezaho no gushyira imbere ibiganiro byubaka aho kugendera ku mbaraga.

Melania Trump we yihanganishije abana ba Kirk, avuga ko bazakura bumva inkuru z’umubyeyi nubwo batazongera kumubona ari muzima. Ivanka Trump na Jared Kushner na bo bashimangiye ko Kirk yagize uruhare rukomeye mu gufasha Perezida Trump mu matora ya 2016 no kubaka MAGA Movement.

Perezida Joe Biden yavuze ko ihohotera nk’iri rikwiye guhagarara burundu, yongeraho ko we na Jill basengera umuryango wa Kirk. George W. Bush nawe yibukije ko kaminuza zikwiye kuba ahantu ho kungurana ibitekerezo mu mahoro, aho imbaraga n’urwango bidakwiye guhabwa intebe.

Abandi barimo Rosie O’Donnell, Jimmy Kimmel na Russell Brand banenze iki gikorwa cy’ubugome, buri wese yihanganisha umuryango wa Kirk anamagana ihohotera ribangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Charlie Kirk yasize umugore n’abana babiri bakiri bato. Urupfu rwe rutunguranye rwateye agahinda benshi, rusiga icyuho mu muryango we no mu rubyiruko rwamubonagamo umuyobozi w’icyitegererezo.

Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibyamamare binyuranye bakomeje kunamira umunyapolitiki Charlie Kirk wishwe arashwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa