skol

Perezida Trump yacishije make

Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026

featured-image

Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yacishije make ku ngingo yo kwigarurira ikirwa cya Greenland, avuga ko atazakoresha imbaraga cyangwa ibihano kuzamwitambika.

Yabivugiye i Davos mu Busuwisi ahari kubera mpuzamahanga yiga ku bukungu ( World Economic Forum).

Trump wagiye mu Burayi mu mwuka mubi afitanye n’abategetsi baho ahanini bishingiye ku buryo bijundikanye bapfa ikirwa cya Greenland gisanzwe ari cyo kinini mu Isi.

Mu bihe bitandukanye Trump yahamije ko iki kirwa kirimo amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere amerika nitagifata mu biganza byayo, u Burusiya cyangwa u Bushinwa buzagifata kandi atifuza ko ibyo bihugu byombi biturana na Amerika.

Greenland ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 57. Iki kirwa kiyoborwa na Denmark nubwo cyahawe ubwigenge mu 1979. Inzego z’ingenzi nk’igisirikare iz’ububanyi n’amahanga n’imari ziyoborwa na Denmark.

Trump yaramaramaje ndetse avuga ko imbaraga za gisirikare agomba kuzikoresha, ahikanzwe intambara yamuhanganisha n’Abanyaburayi na NATO dore ko abasirikare n’indege byabo byahoherejwe.

I Davos mu Busuwisi, Perezida Donald Trump amaze kuganira n’Umunyamabanga Mukuru wa NATO/OTAN, Mark Rutte, yumvikanye mu mvugo yo gucisha make no kugabanya imvugo zo gufatira abandi ibihano bagerageza kumwitambika.

Ati: "Ni uburyo buri wese azishimira. Ni uburyo buzaramba bw’igihe kirekire, bushyira imbere buri wese ahantu heza cyane mu mutekano n’amabuye y’agaciro."

Umunyamabanga Mukuru wa NATO yavuze ko ubu ingingo ya Greenland yashyizwe ku ruhande ko ubu bahangayijishijwe na Ukraine.

Yumvikanye avuga ko hagiye kuba ibiganiro bizahuriza hamwe Denmark, Greenland na Leta zunze Ubumwe za Amerika ngo habe habaho “amasezerano akumira u Burusiya n’u Bushinwa kugira inyunga za gisirikare n’ubukungu bakura kuri Greenland”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa