skol
fortebet

Perezida Trump yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Gashyantare 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere y’iyi manda ye. Mu byo yibanzeho harimo kugabanya cyane abakozi ba guverinoma yo ku rwego rw’igihugu.

Sponsored Ad

Gukoresha inama nyuma y’ukwezi bitewe n’uko Sena igenda yemerera buhoro buhoro Perezida Trump abo ayisaba gukorana nawe muri guverinoma ye.

Mu muhango wo gufungura iyi nama ya mbere, Perezida Trump yari yatumiye abanyamakuru. Ariko inama nyakuri igiye kwiga gahunda yayo mu mizi, abanyamakuru basohotse.

Perezida Trump yavuze muri make ibyo amaze kugeraho mu kwezi amaze ku butegetsi nko kugabanya abakozi ba guverinoma n’imali ikoresha binyuze ku bajyanama be bari mu rwego rwitwa DOGE yashyizeho.

DOGE mu Cyongereza bivuze “Department of Government Efficiency. ” Ni nko kuvuga urwego rwo kuvugurura imikorere ya Guverinoma kugirango ibe myiza kurushaho.

Trump yagize ati: “Umwe mu migambi ikomeye dufite ni DOGE. Tumaze kugabanya imali guverinoma ikoresha ho amadolari amamiliyari n’amamiliyari. Dushaka kugera ku madolari miliyari igihumbi (ni ukuvuga tiriliyoni). Dushobora kubigeraho. Intego ni ukugabanya ikinyuranyo cy’ayo guverinoma ikoresha n’ayo yinjiza.”

Umuyobozi wa DOGE, umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk. Nawe yari muri iyi nama. Perezida Trump yamuhaye ijambo kugirango asobanurire abamiminisitiri ibyo arimo nkuko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Yavuze ko “Inshingano ya DOGE ni ugufasha guverinoma gukemura ikibazo cy’ikinyuranyo kiremereye cyane cy’imali yinjiza n’iyo isohora. Nk’igihugu, ntidushobora kwirengera igihombo kingana n’amadolari tiriliyoni ebyiri. Dukomeje gutya, iguhugu cyagwa mu rwobo. Ni ngombwa rwose ko twisubiraho.”

Mu rwego rwo kugabanya igihombo, guverinoma irimo iragabanya n’abakozi bayo. Byibura 100.000 bamaze gusezera cyangwa kwirukanwa. Umugambi ni ukubagabanya cyane na none kurushaho.

Ababikurikira hafi bavuga ko abakozi ba guverinoma bazava mu kazi bashobora kugera ku 200.000

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa