skol
fortebet

Perezida Macron yemereye ubufasha mugenzi we Tshisekedi mu rugamba rwo guhashya inyeshyamba ziri muri RDC

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

Perezida mushya wa RDC,Felix Tshisekedi,ukomeje gushaka amaboko yo kumufasha guhashya inyeshyamba ziri ku butaka bwa RDC,yemerewe na perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ko bagiye gufatanya kuyirimbura.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize ubwo Tshisekedi yari mu mujyi wa Bukavu yavuze ko azarwana urugamba rwo kugarura amahoro muri RDC ndetse ngo yiteguye kuba yahasiga ubuzima.

Perezida Macron yabwiye Felix Tshisekedi ko afatanyije nawe mu rugamba rwo guhashya izi nyeshyamba ndetse yamwijeje ubufasha bwa gisirikare mu guhashya izi nyeshyamba nkuko AFP yabitangaje.

Macron ati “U Bufaransa bushyigikiye RDC mu kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano, rimwe na rimwe ikanafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.”

Perezida Macron yavuze ko iyo nkunga izaba iri "mu rwego rwa gisirikare" kandi harimo n’ibijyanye n’"ubutasi", ariko ntiyagira amakuru arenzeho atanga.

Perezida Tshisekedi ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za leta 30 bitabiriye inama ngarukamwaka ya kabiri yitwa inama y’amahoro ya Paris.

Amagambo ye yasubiwemo avuga ko ashaka kubona "Ubufaransa burushaho kugaragara cyane muri Afurika".

Yongeyeho ati: "Iyo inshuti iri mu bibazo, urayifasha".

Muri uyu mwaka, igisirikare cya DR Congo cyatangije ibikobwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Umwe mu mitwe yagarutsweho ni ADF ikomeje kumara abantu mu gace ka Beni gusa ingabo za FARDC ku munsi w’ejo zashinze ibendera ry’igihugu cyabo mu birindiro by’izi nyeshyamba.

Macron yasabye ibihugu bya EAC gufasha Tshisekedi kurwanya iyi mitwe iri muri Congo cyane ko inaturuka muri bimwe muri ibi bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa