Perezida w’u Bufaransa yahamije ko Ukraine itazisubiza ubutaka yambuwe
Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko Ukraine na yo izi neza ko idafite ubushobozi bwo kwisubiza ubutaka bwayo bwafashwe n’u Burusiya kuva mu 2014, asaba ab’i Kyiv kwemera ibiganiro bihagarika intambara.
Uretse intara ya Crimea, ibice bya Donetsk na Luhansk byigaruriwe n’u Burusiya mu 2014, mu 2022 ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara kuri Ukraine, hiyongereyeho ibice birimo nka Kherson na Zaporizhzhia.
Ni ibice byakunze kugibwaho impaka cyane ndetse Ukraine yakunze kugaragaza ko nta biganiro bihagarika intambara iteze kujyamo mu gihe itaragarurirwa ubutaka yambuwe.
Icyakora Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, mu 2024 yatangaje ko nta bushobozi bafite bwo kugarura ku ngufu ibice bambuwe birimo na Crimea.
Ni imvugo yasubiwemo na Perezida Macron wavuze ko intambara igomba kurangira, Ukraine ikemera kujya mu biganiro ariko bizanayifasha kugaruka ku bibazo by’ubwo butaka.
Ati “Abanya-Ukraine bazi neza ko badafite ndetse batazagira ubushobozi bwo kwigarurira ibice batakaje kuva mu 2014. Ntabwo dushobora gutererana Ukraine. Nubwo itazajya muri OTAN tugomba gushyiraho ingabo zibungabunga umutekano.”
Yavuze ko abashyigikiye Ukraine babishatse bazashyiraho ingabo zigashyirwa mu bice bitandukanye biri kure y’ikotaniro ariko by’ingenzi, ku buryo bashobora gufasha mu bikorwa bihuriweho byo kugarura umutekano muri Ukraine.
Inshuro nyinshi u Bufaransa n’u Bwongereza byagaragaje ko byiteguye kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Ukraine.
Icyakora u Burusiya bwihanangirije ibyo bihugu n’undi wese wifuza kohereza ingabo muri Ukraine, bugaragaza ko uko bizagenda kose azafarwa nk’igipimo cy’umwanzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *