Perezida w’u Bushinwa yabwiye Amerika ko ishobora kwisanga mu kato ku bwo kuzamura imisoro
Yanditswe: Saturday 12, Apr 2025

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bitandukanye, ndetse no kubishyiriraho amabwiriza yihariye, avuga ko icyo gihugu gishobora kuzashiduka cyishyize mu kato.
Ibi Jinping yabitangaje kuri uyu wa 11 Mata 2025, ubwo yari yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, wagiriye uruzinduko mu Bushinwa.
Ubutegetsi bwa Donald Trump buherutse kongera imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, ku buryo igiteranyo cy’imisoro yose hari aho cyageze ku 145% ku byo u Bushinwa bwohereza muri Amerika. U Bushinwa na bwo bwahise bwihimura buzamurira imisoro ibicuruzwa bituruka muri Amerika kugeza kuri 125%.
Perezida Xi Jinping ati "Nta we ushobora gutsinda iyi ntambara yo kuzamura imisoro, kandi guhangana n’Isi ikivamo ni ugusigara mu kato."
Jinping yahamagariye u Bushinwa n’u Burayi guhuza imbaraga bikanga agasuzuguro ka Amerika, kugira ngo birinde inyungu zabyo, ndetse biharanire iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga.
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yashimangiye ko uko byagenda kose, u Bushinwa buzakomeza guhagarara bwuma, bukita ku bibazo byabwo.
Ati "Mu myaka irenga 70 ishize iterambere ry’u Bushinwa ryagiye rishyigikirwa no kwigira no gukora cyane, tutishingikirije ku mpuhwe z’abandi, ndetse tutihisha mu gihe twenderejwe."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *