skol

Perezida wa Angola yasabye Leta ya RDC gutangira vuba ibiganiro bihuza Abanye-Congo

Yanditswe: Saturday 24, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutangira vuba ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo.

Kuva tariki ya 14 Ukuboza 2025, Perezida Lourenço yakiriye inshuro eshatu mugenzi we uyobora RDC, Félix Tshisekedi, bemeranya ko ibiganiro bihuza Abanye-Congo ari byo byakemura ibibazo biri muri iki gihugu bihereye mu mizi.

Ibiganiro bya bombi byafatiwemo uyu mwanzuro nyuma y’aho Perezida Lourenço ateye utwatsi icyifuzo cya Tshisekedi, wari wamusabye kumuha abasirikare bamufasha kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Mu ntangiriro za Mutarama 2026, Perezida Lourenço yahamagaye abantu benshi byitezwe ko bashobora kwitabira ibi biganiro barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, abanyamadini n’amatorero n’abo muri za sosiyete sivile.

Ku wa 23 Mutarama, Perezida Lourenço yakiriye abahagariye ibihugu byabo muri Angola, abasobanurira byinshi ku buzima bw’igihugu cye, ibyagezweho mu mwaka ushize n’uruhare akomeje kugira muri gahunda z’amahoro.

Perezida Lourenço yagaragaje ko yishimira amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu u Rwanda na RDC byashyizeho umukono tariki ya 4 Ukuboza 2025, asobanura ko atanga icyizere cy’amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Yabwiye aba badipolomate kandi ko ari ngombwa ko Leta ya RDC na AFC/M23 yubahiriza amasezerano y’agahenge yashyiriyeho umukono i Doha muri Qatar, aboneraho gusaba ko hatangira ibiganiro bihuza Abanye-Congo.

Ati “Agahenge kemerejwe i Doha muri Qatar hagati ya Leta ya RDC na M23 kagomba kubahirizwa, mu gihe dusaba Leta ya RDC na za sosiyete sivile kujya mu biganiro bihuza Abanye-Congo nta gukererwa.”

Leta ya Angola yifuje ko AFC/M23 yakwitabira ibiganiro bihuza Abanye-Congo. Iri huriro ryasabye Perezida Lourenço kurisobanurira niba bidashobora gutesha agaciro intambwe zatewe i Doha, ndetse n’uruhare Leta ya Qatar izabigiramo.

Perezida Lourenço yasabye Leta ya RDC na sosiyete sivile gutangira ibiganiro bihuza Abanye-Congo, nta gukererwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa