skol

Perezida wa Brésil yasabye Trump kwita ku kazi ke, aho guhora ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Friday 27, Jun 2025

featured-image

Perezida wa Brésil, Luiz Inacio Lula da Silva yavuze ko mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akwiriye kwita ku kazi ke, aho guhora ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Lula yanenze uburyo Trump akoresha imbuga nkoranyambaga mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘g1’ muri iki cyumweru.

Ati “Muri iyi Si y’ibibazo, dufite Perezida w’igihugu cy’igihangange nka Amerika, ugomba kwitondera amagambo ye, kwitondera ibyo avuga, ndetse ukwiriye kumara umwanya muto kuri internet, uminini akawumara ayoboye igihugu, atekereza ibijyanye no koroherezanya mu bucuruzi, gukorana kw’ibihugu, kandi akita cyane ku mahoro.”

Perezida Lula akunze kwibasirwa Trump badacana uwaka. Muri Gashyantare yari yamubwiye ko yatowe kugira ngo ayobore igihugu cye, atatorewe kuyobora Isi.

Trump ni umwe mu bakuru b’ibihugu ku Isi bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Imibare igaragaza ko kuva yajya ku butegetsi ku rubuga rwe rwa ‘Truth Social’ amaze gutambutsaho ubutumwa 2100, ibivuze ko nibura buri munsi yandika ubutumwa 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa