Perezida wa Brésil yifuza ko Maduro aburanira mu gihugu cye
Yanditswe: Saturday 21, Feb 2026
Perezida wa Brésil Luiz Inacio Lula da Silva yatangaje ko Nicolas Maduro wayoboraga Venezuela akwiye kuburanishirizwa mu gihugu cye.
Maduro yakuwe ku butegetsi na Amerika ahita ajyanwa i New York mu ntangiriro za Mutarama 2026, aho ari gukurikiranwaho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwengo binyuze mu bacuruzi babyo bakomeye ku Isi.
Perezida Lula yabwiye televiziyo yo mu Buhinde ko igikenewe cyane ari ukongera kubaka ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi muri Venezuela.
Ati “Numva ko niba Maduro akwiye gukurikiranwa mu mategeko, agomba kuburanishirizwa mu gihugu cye, si mu mahanga.”
Perezida Lula yavuze ko Brésil idashyigikiye ibikorwa by’igihugu cyata muri yombi umuyobozi w’ikindi gihugu.
Lula yavuze ko niba hari Abanya-Brésil bashinjwa ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge bari muri Amerika bagomba kubikurikiranwaho bari mu gihugu cyabo, ndetse ko yifuza kubiganiraho na Amerika.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *