Perezida wa Colombie yaburiye Amerika ishaka kumufunga nka Maduro
Yanditswe: Monday 05, Jan 2026
Perezida wa Colombie, Gustavo Petro, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika kumutera ubwoba, ahubwo ngo niba ibishoboye ijye kumufunga vuba nk’uko ibyigamba.
Tariki ya 3 Mutarama 2026, ingabo za Amerika zataye muri yombi Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, zimushinja kuyobora itsinda rigari ricuruza ibiyobyabwenge rinakabyinjiza i Washington D.C.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 4 Mutarama, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko iherezo ry’ubutegetsi bwa Petro ryegereje kuko ngo na we acuruza ibiyobyabwenge bya Cocaine.
Trump yise Petro umurwayi ukunda gukora Cocaine, akayicuruza muri Amerika. Abajijwe niba hashobora kwifashishwa imbaraga za gisirikare mu gukura Perezida wa Colombie ku butegetsi, yasubije ati “Ibyo ni byiza kuri njye.”
Perezida Petro yamenyesheje Trump ko akwiye guhagarika kumwibasira kandi ko niba ashaka kumukura ku butegetsi nka Maduro, akwiye kumenya ko we asobanukiwe igisirikare kuko yarwanye urugamba rw’amasasu.
Yagize ati "Niba mushaka kumfunga, mubikore, munabigerageze. Niba mushaka kunyambika impuzankano ya orange, mubikore, munabigerageze. Abaturage ba Colombie bazajya mu mihanda, bandwanirire."
Amagambo Perezida Petro yavuze ajya gusa n’ayavuzwe na Maduro muri Kanama 2025 ubwo Amerika yashyiragaho miliyoni 50 z’Amadolari izahemba uzatanga amakuru azatuma afatwa, imushinja kuyobora itsinda ry’abacuruza bakanambutsa ibiyobyabwenge.
Icyo gihe, Maduro yasabye Amerika kumusanga bwangu ku biro bye biherereye mu karere ka Miraflores, ayimenyesha ko izasanga yiteguye, ayirwanye n’imbaraga zose.
Maduro wavugaga aranguruye cyane, yagize ati "Muze mumfate. Nzabategerereza hano muri Miraflores. Ntimuzatinde, mwa bigwari mwe!"
Leta ya Colombie yamaganye itabwa muri yombi rya Maduro, isobanura ko rinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Yohereje abasirikare benshi n’ibikoresho ku mupaka kugira ngo niterwa nka Venezuela, izirwaneho.
Donald Trump yavuze ko ubutegetsi bwa Petro buri kugana ku iherezo
Perezida Gustavo Petro yasabye Amerika kumufunga, ayimenyesha ko abaturage ba Colombie bazamurwanirira


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *