skol
fortebet

Perezida wa Irani yavuze ko ibihugu bimwe byatangiye ibikorwa by’ubuhuza

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 06, Mar 2026

 Perezida wa Irani yavuze ko ibihugu bimwe byatangiye ibikorwa by'ubuhuza

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Irani Masoud Pezeshkian avuga ko “ibihugu bimwe byatangiye ibikorwa by’ubuhuza”, ariko ntiyavuze ibyo ari byo.

Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Ibihugu bimwe byatangiye ibikorwa by’ubuhuza. Leta dusobanure neza: twiyemeje amahoro arambye mu karere ariko nta gushidikanya dufite mu kurwana ku cyubahiro no ku busugire bw’igihugu cyacu.

“Ubuhuza bukwiye kureba abakerensheje Abanya-Irani bagakongeza iyi ntambara.”

Perezida Pezeshkian avuze ayo magambo mu gihe ibihugu bituranyi bya Irani by’Abarabu birimo gusuzuma igisubizo cyabyo ku bitero bya misile bya Irani byibasira ibigo bya gisirikare by’Amerika n’ibikorwa-remezo bya gisivile n’iby’ingufu z’amashanyarazi byo muri ibyo bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa