skol
fortebet

Perezida wa Koreya y’Epfo yirukanwe ku butegetsi

Yanditswe: Friday 04, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 mata 2025 Urukiko Rukuru rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga muri Koreya y’Epfo rwemeje ko Perezida Yoon Suk-yeol yegujwe ku butegetsi nyuma y’amezi ane ashyize igihugu mu bibazo bya politiki kubera itegeko rya gisirikare yatangaje.

Sponsored Ad

Ibihumbi by’abaturage bari mu myigaragambyo i Seoul bishimiye icyemezo cy’urukiko, cyatangajwe nyuma y’uko Perezida Yoon yari yategetse ko igisirikare cyinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, agamije guhagarika abadepite bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iryo tegeko rya gisirikare ryamaze amasaha atandatu gusa, ariko ryateje umwuka mubi mu gihugu, rikurikirwa n’ihungabana ry’ubukungu ndetse rinatera impungenge mu bafatanyabikorwa ba Koreya y’Epfo.

Umuyobozi w’agateganyo w’Urukiko Rukuru, Moon Hyung-bae, yavuze ko Yoon yarenze ku itegeko nshinga akoresheje igisirikare n’igipolisi mu buryo butemewe n’amategeko, agerageza kuburizamo ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko.

Iyi ngingo itumye hategurwa amatora mashya ya perezida agomba kuba mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

Mu itangazo yashyikirije abanyamategeko be, Yoon yavuze ko ababajwe cyane no kutabasha gusohoza inshingano yari yahawe n’abaturage, ariko yongeraho ko byari ishema kuri we gukorera Koreya y’Epfo.

Yoon yahagaritswe atarasoza manda ye, kandi ubu ashobora gukurikiranwa n’inkiko ku byaha birimo gukoresha ububasha bwe nabi.

Amakuru atangwa n’igenzura ry’ibitekerezo by’abaturage agaragaza ko Lee Jae-myung, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ari we ushobora gutorerwa gusimbura Yoon. Gusa na we ari gukorwaho iperereza ku byaha byaruswa n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa