Perezida wa Mexique ashobora kurega Elon Musk wamushinje gukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge
Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum yatangaje ko ari gutekereza kujyana mu nkiko umukire Elon Musk wamushinje gukorana n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge.
Musk yavuze ko Perezida Sheinbaum akorana n’abacuruza ibiyobyabwenge binyuze ku butumwa yashyize kuri X, avuga ku mashusho y’uyu mukuru w’igihugu yo mu 2025, ubwo yagarukaga ku bikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge.
Perezida Sheinbaum yavuze ko “kongera kujya mu ntambara y’ibiyobyabwenge ntabwo ari ngombwa…ntibiteganyijwe mu mategeko.”
Musk yashinje Perezida Sheinbaum kuvuga “ibyo abakoresha be bacuruza ibiyobyabwenge bamutumye kuvuga.”
Perezida wa Mexique, Sheinbaum yavuze ko “turi gutekereza niba twatanga ikirego” avuga ko abanyamategeko ba Leta bari gusuzuma iki kibazo.
Reuters yanditse ko Sheinbaum ashobora kugorwa no kurega Musk icyaha cyo kumusebya cyangwa kumuharabika kuko muri Amerika hari amategeko arengera ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Yasabwa kwerekana ko ibyo Musk yavuze atari byo.
Ibikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge hakoreshejwe intwaro, byakozwe na Perezida Felipe Calderon mu 2006 byasize habayeho intambara yahitanye benshi.
No ku wa 22 Gashyantare 2026, urupfu rwa El Mencho rwasize abantu 73 barimo abashinzwe umutekano 25 basize ubuzima mu mvururu zatewe n’itsinda uyu mugabo yari ayoboye.
Mexique iteganya kurega Musk wavuze ko Perezida wayo akorana n’abacuruza ibiyobyabwenge

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *