Perezida wa Mexique yakuriye inzira ku murima Trump ushaka kuyigabaho ibitero
Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko atazigera na rimwe yemera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaba ibitero bya gisirikare ku butaka bw’igihugu cyabo.
Perezida Sheinbaum, abigarutseho nyuma y’uko Donald Trump, atangaje ko nta mpungenge afite zo kwemeza ibitero bya gisirikare muri Mexique mu kurwanya amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge, n’iyo byaba bitandukanye n’ibyifuzo bya Leta ya Mexique.
Asubiza iyi mvugo, Perezida Sheinbaum ati: “Ibyo ntabwo bizaba.”
Perezida Sheinbaum yashimangiye ko ibyo Trump atekereza bitazaba, agaruka ku buryo inshuro nyinshi Perezida wa Amerika yamusabye ko muri Mexique hakoherezwa ingabo za Amerika ku neza ariko undi akamubera ibamba.
Perezida Sheinbaum ati: “Yabigarutseho kenshi, ati ‘Twaguha ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukeneye zikaza muri Mexique, icyo ukeneye cyose mu kurwanya amatsinda y’abagizi ba nabi [twakiguha].”
Perezida Sheinbaum yamubwiye ko bakorana mu buryo butandukanye, Amerika igaha Mexique amakuru yose ifite ariko ko batakwemera ingabo z’amahanga kujya mu gihugu cyabo.
Ubwo butumwa Perezida Sheinbaum yavuze ko ari na bwo yahaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio ndetse aramwumva, nubwo nyuma yabonye Trump yigamba gutera Mexique.
Amerika imaze igihe ishinja Mexique kudakumira neza amatsinda yinjiza fentanyl n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, ibintu byatumye Washington ishyiraho ibihano bikarishye ku mabanki, ibigo bitandukanye n’abantu bakekwaho gukorana n’amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge muri Mexique.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *