Perezida wa Mexique yasabye mugenzi we wa Korea y’Epfo kongera ibitaramo bya BTS
Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026
Kubera igikundiro itsinda rya BTS rifite muri Mexique Perezida w’iki gihugu, Claudia Sheinbaum yasabye mugenzi we wa Korea y’Epfo, Lee Jae Myung, ko yafasha gutegura ibitaramo byinshi by’iri tsinda muri Mexique.
Sheinbaum yabivuze mu gitondo ku wa Mbere tariki 26 Mutarama 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, avuga ko yandikiye Perezida wa Korea y’Epfo ibaruwa ya dipolomasi amusaba ko hajyaho ibindi bitaramo bya BTS.
Ati “Abantu bose barashaka kujyayo. Abasore n’inkumi bagera kuri miliyoni imwe bifuza kugura amatike, nyamara hari amatike ibihumbi 150 gusa.”
BTS iri mu matsinda ya muzika akunzwe cyane ku Isi, iteganya gutangira urugendo mpuzamahanga rw’ibitaramo muri Mata 2026, nyuma yo gushyira hanze album nshya yabo ya mbere mu myaka itatu ishize.
Iri tsinda ryari ryarahagaritse ibikorwa byaryo kuva mu 2022, mu gihe abarigize bakoraga serivisi za gisirikare ziteganyijwe n’amategeko muri Korea y’Epfo.
Itangizwa ry’uru rugendo rw’ibitaramo ryatumye habaho isiganwa rikomeye ryo kugura amatike ku Isi yose, by’umwihariko muri Mexique, igihugu gifite abafana benshi b’umuziki wa K-pop.
Abantu bake bagize amahirwe make yo kubona amatike hakiri kare, mu gihe abandi bagaragarije ikigo gishinzwe kurengera umuguzi ibibazo byabaye mu kugurisha amatike.
Ikigo cya Leta ya Mexique gishinzwe kurengera umuguzi cyatangaje ko cyatangiye iperereza ku kigo gicuruza amatike ku rwego mpuzamahanga kizwi nka Ticketmaster, ndetse ko cyafatiye ibihano imbuga zigurisha amatike ku giciro cyikubye nka StubHub na Viagogo.
Ibi bigo byagurishije amatike ahenze cyane byashinjwe “imikorere irimo guhohotera abaguzi no kutagira ubunyangamugayo” mu bijyanye n’itangwa ry’amatike ya BTS, nubwo iki kigo cya Leta kitarasobanura byinshi kuri ibyo bihano.
Ku rubuga rwa Ticketmaster, amatike yagurishwaga hagati ya 1.800 na 17.800 pesos (hagati ya 100$ na 1.030$ ku matike ya VIP). Ariko ku mbuga zo kongera kuyagurishaho, ku wa Mbere amatike yagurishwaga hagati ya 11.300 na 92.100 pesos (arenga 5.300$).
Izo sosiyete ntizahise zitanga igitekerezo ku byavuzwe.
Ikigo gishinzwe kurengera umuguzi cyavuze ko kizafasha gushyiraho amategeko mashya azarushaho kugenzura uko amatike y’ibitaramo n’iminsi mikuru agurishwa, hagenwe mbere ibiciro n’aho imyanya izaba iri.
Album nshya ya BTS yiswe “Arirang” iteganyijwe gusohoka muri Werurwe 2026, mu gihe urugendo rw’ibitaramo ruzatangirira i Goyang muri Korea y’Epfo ku wa 9 Mata. Muri Mexique, hamaze guteganyirizwa ibitaramo bitatu gusa, bizabera kuri GNP Seguros Stadium i Mexico City kuva ku wa 7 kugeza ku wa 10 Gicurasi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *