skol

Perezida wa Philippines akomeje kwibasirwa n’abaturage kubera gusomera umugore w’abandi mu ruhame

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte akomeje kwibasirwa n’abaturage be ndetse n’abatuye isi kubera guhamagara umukobwa akamusomera mu ruhame kandi atari umugore we.

Ubwo uyu mukuru w’igihugu yari agiye kurangiza ijambo rye mu ruzinduko yari yagiriye muri Koreya y’Epfo,yahamagaye umwe mu bakobwa bari hafi amutegeka kumusoma undi ntiyazuyaza,none byamuviriyemo gutukwa na benshi mu batarishimiye iki gikorwa.

Duterte yahawe amashyi n’abari aho ariko nyuma y’aho yibasiriwe na benshi bamwita umuhehesi ndetse na ruharwa mu kugira abagore ibikinisho.

Uyu mugore yasomye yatangaje ko uko yamusomye nta buryarya yabikoranye ndetse yamubajije niba akiri ingaragu,amusubiza ko yubatse, byatumye benshi bemeza ko uyu muperezida ari umuhehesi ndetse abona abagore nk’ibikinisho bye.

Uhagarariye ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abagore Gabriela,yanenze iki gikorwa ndetse avuga ko perezida Duterte yahohoteye uyu mugore yitwaje ububasha afite akamusoma ku ngufu.

Duterte yavuze ko yifuza guha umugore uramusoma igitabo cyitwa “Altars of Secrets: Sex, Politics and Money in the Philippine Catholic Church” kivuga ku buryarya bwa kiliziya gatolika mu byerekeye ubusambanyi,politiki no kunyereza amafaranga muri filipine byatuye asoma uyu mugore w’abandi mu ruhame.

Ntabwo ari ubwa mbere perezida ashinjwe kugira imyitwarire mibi imbere y’abagore kuko mu minsi ishize yigeze kubwira abasirikare be kujya barasa abagore b’aba communists bigometse mu myanya yabo y’ibanga.

Benshi bibasiriye perezida Duterte kuri Twitter:

Ibitekerezo

  • Presidents benshi bakunda abagore kandi bagasambana.Urugero ni ba Idi Amin,Mobutu,Clinton,Bokasa,Mugabe wambuye umusirikare wali Colonel,etc...Muli rusange,millions and millions z’abantu bakunda sex.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa