Perezida wa Philippines yatutse Imana arayandagaza bagira ngo yahanzweho na Satani
Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018
Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte w’imyaka 73 yibasiye Imana arayituka arayandagaza mu mbwirwaruhame ye ubwo yavugaga ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga ku iremwa ry’ikiremwamuntu.
Uyu mugabo ukunze kurangwaho imvugo nyandagazi ndetse benshi ma baturage be bifuza ko yava ku butegetsi kubera kwishongora kwe, yatutse umuremyi mu mbwirwaruhame akoresheje imvugo nyandagazi byatumye umwe muri ba musenyeri asaba Imana guhagarika aka gasuzuguro k’uyu mugabo.
Duterte utiyumvisha ukuntu Imana yaremye Adamu na Eva ikabashyiriraho ibigeragezo yatumye abanya Philippines benshi bacika ururondogoro ndetse baramunenga karahava cyane ko iki gihugu gituwe n’abayoboke ba kiliziya gatolika bagera kuri 80 ku ijana aho habarurwa miliyoni zisaga 100 z’abagaturika.
Yagize ati "Iyo Mana y’igicucu ni nde? […] Waremye ikintu cyiza, urangije utekereza igikorwa kizagerageza ndetse kigasenya ubwiza bw’umurimo wawe.”
Musenyeri Arturo Bastes usanzwe ari umuyoboke wa perezida Duterte yagize agahinda kubera aya magambo mabi uyu muperezida yavuze ndetse asenga amasengesho menshi asaba Imana guhagarika uyu mwibone.
Senateri Antonio Trillanes IV utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Duterte yavuze ko uyu muperezida ari ikibi ndetse ibikorwa bye byuzuyemo ubugome,kutagira umutima no guhubuka.
Si ubwa mbere Duterte atukanye ku mugaragaro,kuko yatutse Obama wahoze ari perezida wa USA ku babyeyi be ndetse atuka umushumba wa kiliziya gatolika papa Francis.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *