skol
fortebet

Perezida wa Ukraine yirukanye abayobozi bakomeye bo munzego z’umutekano

Yanditswe: Friday 01, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’ihugu cya Ukraine Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko yerukanye abayobozi babiri (2)bakuru bo mu nzego zishinzwe umutekano z’igihugu cya Ukraine nyuma yo gukora ubugambanyi bukomeye .

Sponsored Ad

Yavuze ko ibintu bikomeye mu gace ka Donbas gaherereye mu majyepfo ya Ukraine ,bijyanye no kuba ingabo z’u Burusiya zimaze igihe zisuganyiriza hafi y’uyumujyi wa Mariupol zagose.

Perezida Volodymyr Zelenskiy ukunze gukoresha imvugo zisa nk’izimije, yavuze ko ingabo z’Abarusiya zakoze ibikorwa bya gishitani ndetse ko zifuza gusenya buri kimwe muri iki gihugu ,yungamo ko bisa n’aho zaturute ku wundi mugabane.

Yakomeje avuga ko izi ngabo ari”Ibikoko bitwika bikanasahura,bigaba ibitero bigakora n’ubwicanyi”.

Ibi birego Ingabo z’u Burusiya zakunze kubyamagana zivuga ko zagiye mu bikorwa bya gisirikare byo kwambura intwaro abanya-Ukraine no kubaca ku matwara ya ki- Nazi.Abarusiya kandi bakunze guhakana ibirego bya Ukraine ibishinja kwibasira abasivile.

Zelenskiy cyakora cyo yavuze ko ingabo za Ukraine zashoboye gusubiza inyuma iz’Uburusiya,zizisohora mu mijyi ya Kyiv na Chernihiv-imijyi yombi u Burusiya buvuga ko itakiburaje inshinga kuko ingabo zabwo kuri ubu zigambiriye kugarura amahoro zabwo kuri ubu zigambiriye kugarura amahoro mu duce twa Donbas na Luhansk turi mu majyepfo ya Ukraine.

Agaruka ku bayobozi yirukanye Zelenskiy yavuze ko harimo uwari ukuriye Urwego rushinzwe umutekano w’Imbere mu gihugu ndetse n’uwari ukuriye ishami ry’uru rwego mu gace ka Kherson.

Yagize ati”Simfite igihe cyo gukorana n’abagambanyi,gusa bose bazagenda bahanwa gake gake. Yahishuye ko abo yirukanye bazize gutatira indahiro n’igihango mu kurinda igihugu yabo ,gusa ntiyagira andi makuru arambuye atangaza.

Ni bwo bwa mbere Perezida Zerenskiy yirukanye abayobozi bakuru muri Ukraine kuva igihugu cye cyisanze mu ntambara n’u Burusiya mu mezi arenga abiri ashize.

Src:theguardian.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa