Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yibukije Amerika kwitondera guha intwaro Taiwan
Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yavuze ko Taiwan ari ikibazo cy’ingenzi cyane ku mubano w’u Bushinwa na Amerika, bityo ko Amerika igomba kwitondera kugurisha intwaro kuri iki kirwa.
Mu kiganiro Perezida Xi Jinping yagiranye na mugenzi we, Donald Trump, yavuze ko aha agaciro gakomeye umubano w’igihugu cye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi yizeye ko impande zombi zashaka inzira zo gukemura amakimbirane zifitanye.
Trump abinyujije ku rubuga rwa Truth Social, yavuze ko ikiganiro yagiranye Perezida Xi Jinping ku wa 4 Mutarama 2025 cyari kirekire kandi ari cyiza cyane.
Ati “Umubano n’u Bushinwa ndetse n’umubano wanjye bwite na Perezida Xi, ni mwiza cyane, kandi twembi tuzi akamaro ko gukomeza uwo mubano.”
Trump na Xi baganiriye kandi ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya, ibibazo biri muri Iran na peteroli na gaz u Bushinwa bugura muri Amerika.
Ku bijyanye n’ikirwa cya Taiwan, Xi yavuze ko icyo kirwa ari ubutaka bw’u Bushinwa kandi ko u Bushinwa bugomba kurengera ubusugire n’ubumwe bwabwo.
Ati “Amerika igomba kwitonda mu kugurisha intwaro kuri Taiwan.”
Ni ikiganiro cyakurikiye ingendo z’abayobozi bo mu Burengerazuba, barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, bagiye mu Bushinwa mu mezi ashize bashaka kongera kubaka umubano n’iki gihugu.
Kugeza ubu u Bushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwo buzongera kwigarurira neza igihe kimwe, mu gihe abo muri Taiwan bo bavuga ko ari igihugu cyigenga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *