Perezida Xi w’u Bushinwa ashobora gusura Amerika mu guhosha intambara y’ubucuruzi
Yanditswe: Thursday 31, Jul 2025
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira azagirira uruzinduko mu Bushinwa, ndetse na mugenzi we, Xi Jinping agasura Amerika.
Imigenderanire hagati y’aba bakuru b’ibihugu byombi ni ingingo Trump yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Breitbart.
Ati “Tuzareba ikizaba, ariko birashoboka cyane ko nzajya mu Bushinwa mu minsi ya vuba, wenda mbere y’uko uyu mwaka urangira, kandi na we (Perezida Xi Jinping) azaza hano.”
Trump yakomeje avuga ko Perezida Xi ashaka guhura na we cyane kugira ngo bakemure ikibazo cy’intambara y’ubucuruzi imaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Amerika n’u Bushinwa bimaze iminsi mu ntambara y’ubucuruzi cyane ko mu ntangiriro Amerika yari yashyizeho imisoro ya 145% ku bicuruzwa biva muri iki gihugu. U Bushinwa mu kwihorera nabwo bwashyizeho umusoro wa 125% ku bicuruzwa biva muri Amerika.
Nyuma y’ibiganiro byabereye mu Busuwisi, Amerika yemeye kugabanya iyi misoro ikagera kuri 30%, u Bushinwa na bwo buyigeza kuri 10%. Impande zombi kandi zemeranyije agahenge k’iminsi 90 kazarangira muri Kanama, kugira ngo birebe uko byarushaho guhosha uyu mwuka mubi.
Ntiharamenyekana neza igihe Trump azasurira u Bushinwa, gusa amakuru avuga ko ashobora kuzagera muri iki gihugu ku wa 3 Nzeri 2025, ubwo kizaba cyizihiza imyaka ishize intambara y’Isi ya kabiri irangiye.
Trump kandi ashobora kuzahurira mu Bushinwa na mugenzi we w’u Burusiya, Vladmir Putin.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *