Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko ku wa 18 Kanama 2025 azahura na Perezida wa Amerika Donald Trump mu biganiro bizibanda ku buryo bwo guhagarika intambara muri Ukraine.
Ni ibiganiro byateguwe nyuma y’uko ibyabereye i Alaska byahuje Putin na Trump birangiye nta cyemezo gifashwe cyageza ku gahenge mu ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022.
Donald Trump yahamije ko Perezida Zelensky azajya muri White House bakaganira ku byatuma ubwicanyi muri Ukraine buhagarara, ndetse ko “byose nibigenda neza tuzategura inama irimo na Putin”
Trump yagiye mu biganiro avuga ko Putin natemera agahenge azahava atishimye, ariko yabisohotsemo avuga ko amasezerano y’amahoro ari yo yaba igisubizo kuri iyi ntambara kurusha uko hashyirwaho agahenge k’igihe gito.
Abayobozi b’ibihugu by’i Burayi na Amerika basabaga ko habanza kubaho guhagarika intambara mbere y’uko habaho ibiganiro ibyo ari byo byose ariko iyi ngingo impande zihanganye ntizayikozwa.
Zelensky utatumiwe mu biganiro byo ku wa 15 Kanama byabereye muri Alaska yavuze ko ku wa 16 Kanama yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Donald Trump, anishimira ubutumire yahawe bwo kujya i Washington aho bazaganira “ibirambuye byakorwa ngo intambara ihagarare burundu.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *