Perezida Zelensky yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Hongrie ko ashyira imbere inda
Yanditswe: Sunday 15, Feb 2026
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yandagaje Minisitiri w’Intebe wa Hungary, Viktor Orban avuga ko aho gutekereza uburyo bwa gisirikare u Burayi bwakumiramo u Burusiya, ahubwo ahugiye ku gutekereza uko ‘yakuza inda ye’.
Ibyo Zelensky yabivuze ku wa 14 Gashyantare 2026 ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano izwi nka ‘Munich Security Conference’.
Uwo mukuru w’Igihugu cya Ukraine yavuze ko ubu urugamba igihugu cye kiri kurwana n’u Burusiya arugereranya no kujya ku murongo w’imbere mu kurinda umutekano w’u Burayi bwose.
Ati “Ni Abanya-Ukraine bari kurinda u Burayi. Turi ku murongo w’imbere w’urugaba inyuma yacu hari Pologne yigenga n’ibihugu bikora ku Nyanja ya Baltique.”
Mu mvugo yakiriwe nk’isebanya, Perezida Zelensky yavuze ko Minisitiri w’Intebe Viktor, gufatanya n’abandi Banyaburayi mu gukumira u Burusiya, bisa n’aho ntacyo bimubwiye.
Ati “Naho Viktor we ari gutekereza uko yakuza inda ye aho gutekereza kubaka igisirikare cyahangana n’ibifaru by’u Burusiya kikabibuza gusubira mu mihanda y’i Budapest.”
Uko gusubira mu murwa mukuru Budapest wa Hongrie yavugaga, ni mu 1956 ubwo u Burusiya bwari bukiri Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti bwateraga Hongrie.
Ayo magambo ya Perezida Zelensky yakomewe amashyi menshi n’Abanyaburayi bari bari muri iyo nama basanzwe banenga Minisitiri w’Intebe Viktor bamuziza ko atemera kohereza intwaro muri Ukraine ndetse akenshi ntavuga rumwe n’imyanzuro y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi igihugu cye kibereye umunyamuryango.
Mu gusubiza, Minisitiri w’Intebe Viktor abinyujije ku rubuga rwa X yirinze gukoresha na we imvugo isebanya, gusa agaragaza ko amagambo ya Perezida Ukraine ari intambwe isubira inyuma mu bya politiki y’Igihugu ayoboye.
Yanditse ati “Izi mpaka ntizireba njye njyenyine cyangwa undi uwo ari we wese ahubwo zireba ahazaza ha Hongrie, Ukraine n’u Burayi. Bigaragaza ko Ukraine itazigera ijya mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”
Uyu mugabo asanzwe kandi agaragaza ko Ukraine itakwemererwa kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, n’uwa NATO kuko ngo byaba ari ugushyira iyo miryango mu bibazo byo kwisanga igiye guhangana byeruye n’u Burusiya.
Ibyo bihora bikurura kutavuga rumwe na Perezida Zelensky. Mu kwezi gushize ubwo yari mu nama izwi nka ‘World Economic Forum’ yabereye mu Busuwisi, Zelensky yavuze ko Viktor akoresha amafaranga y’u Burayi kandi aburwanya.
Icyo gihe Minisitiri w’Intebe Viktor yavuze ko Perezida Zelensky ari umugabo wataye umutwe ariko ko ibyo bitatuma ahagarika indi mikoranire igihugu cye gifashamo Ukraine mu bijyanye n’amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *