Perezida Zelensky yahishuye ibyo yaganiriye na Donald Trump ubwo bari i Vatican
Yanditswe: Saturday 03, May 2025

Perezida wa Ukraine, Volodymy Zelensky, yahishuye ibyo aheruka kuganira na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ubwo bari i Vatican bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Francis.
Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, ni bwo Papa Francis yashyinguwe, mu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye.
Icyo gihe Perezida Zelensky ukomeje gushaka amaboko ku bo mu Burengerazuba bw’Isi yagiranye ibiganiro n’abayobozi banyuranye barimo na Perezida Donald Trump ariko ntihahishuwe ibyo baganiriyeho.
Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2025, ni bwo hatangajwe ibyo Zelensky na Donald Trump baganiriye ubwo bahuriraga i Vatican.
Zelensky yavuze ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku bijyanye n’imikoranire ku bwirinzi bwo mu kirere no kuba Amerika yafatira u Burusiya ibihano kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.
Yagaragaje kandi ko mugenzi we wa Amerika yemeye ko iminsi 30 y’agahenge hagati ya Kiev na Moscow yari intambwe nziza yo kurangiza intambara.
Zelensky yirinze kugaragaza ibyo yemerewe na Perezida Donald Trump nubwo bikomeje kuvugwa ko iki gihugu cy’igihangange gishobora gufatira u Burusiya ibindi bihano.
Uyu mukuru w’igihugu yashimangiye ko amasezerano ibihugu byombi biherutse kugirana ku birebana n’umutungo kamere n’amabuye y’agaciro biri mu nyungu z’ibihugu byombi kandi bizatuma Ukraine ishobora gusigasira ishoramari rya Amerika no kurinda abaturage bayo.
Ayo masezerano yemerera Amerika kugira uruhare ku mutungo kamere wa Ukraine no gushora imari mu kongera kubaka iki gihugu cyagizweho ingaruka n’intambara kimazemo igihe.
Perezida Zelensky yasobanuye ko inyungu ziri mu kuba amafaranga Amerika izajya ikuramo n’ubundi azajya yongera agashorwa mu gihugu cye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *