skol
fortebet

Peru: 13 bari barashimutiwe mu kirombe cy’amabuye y’agaciro babonetse bapfuye

Yanditswe: Monday 05, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abantu 13 bo muri Peru bari barashimutiwe mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya sosiyete ikora ubucukuzi ya Peruviya Poderosa, ikorera mu gace ka Pataz,mu Majyaruguru y’Umujyi wa Lima babonetse bapfiriye aho bakoreraga nkuko byatangajwe n’ubuyobozi.

Sponsored Ad

Abo bakozi bari barashimuswe tariki ya 25 Mata, nyuma y’icyumweru kirenga bashimuswe imirambo yabo iboneka mu kirombe bakoreragamo ifite ibimenyetso byo gushinyagurirwa.

BBC yatangaje ko muri bo hari abagaragaye bakaswe imitwe abandi bafite ibimenyetso bigaragaza ko barashwe.

Abahohotewe bari boherejwe guhangana n’itsinda ry’abagize uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace ariko butemewe, gusa baza gushimutwa n’agatsiko k’abagizi ba nabi bashakaga kwigarurira icyo kirombe.

Bakomeje kuba ingwate ndetse mu cyumweru gishize mbere y’uko babagaragaza bishwe abo bashimusi babanje kwandikira ubutumwa bugufi abo mu miryango yabo babatera ubwoba.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize iyo sosiyete ifite abakozi 8 000 yasohoye itangazo rivuga ko ibabajwe n’ukuntu inzego z’umutekano zidakora ibishoboka ngo zibuze ubucukuzi bw’amabuye bukorwa mu buryo butemewe.

Ibyo bibaye mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bwiyongereye muri Peru.

Byateje umutekano muke ahakorerwa ibyo bikorwa, ubwicanyi buriyongera ndetse n’ibihugu byinshi muri Amerika y’Amajyepfo byashyizeho ibihe bidasanzwe byo guhangana n’icyo kibazo.

Ariko nanone kugira ngo inzego zitandukanye zihangane n’ubucukuzi butemewe biracyari ingorabahizi kubera kutubahiriza amategeko, ubushobozi buke bw’inzego z’umutekano, n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukomeje gufasha abagizi ba nabi gukomeza ibikorwa byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa