Philippines yashyizeho ibihe bidasanzwe nyuma y’umuyaga ukomeye wa Kalmaegi
Yanditswe: Thursday 06, Nov 2025
Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos Jr., yatangaje ibihe bidasanzwe kuva ku wa 6 Ugushyingo 2025 nyuma y’uko umuyaga ukomeye wa Kalmaegi wishe abantu 114, abandi benshi bakaburirwa irengero.
Ni umuyaga ukomeye wibasiye uduce dutandukanye cyane cyane mu ntara ya Cebu n’iya Negros Occidental ku wa 5 Ugushyingo 2025.
Abenshi bapfuye bazize umwuzure ukomeye, mu gihe abandi 127 baburiwe irengero.
Abantu 71 bapfuye muri Cebu, abandi 65 baburirwa irengero na ho 69 barakomereka. Mu ntara ya Negros Occidental, 62 baburuwe irengero.
Muri abo bapfuye, harimo batandatu bishwe n’indege ya gisirikare ya Philippines yaguye mu ntara ya Agusan del Sur ubwo yari igiye gutanga ubufasha ku baturage bari basizwe iheruheru n’umuyaga.
Ikigo gishinzwe kurengera abaturage cyatangaje ko umuyaga wa Kalmaegi wagize ingaruka ku bantu basaga miliyoni ebyiri, aho abagera ku bihumbi 560 bimuwe mu ngo zabo, harimo abasaga ibihumbi 450 bajyanywe mu bigo by’inkomere.
Perezida Marcos Jr. ubwo yari mu nama n’inzego zishinzwe guhangana n’ibiza, yavuze ko gihugu cyugarijwe n’ibiza ategeka ko hakoreshwa amafaranga ya Leta mu guhangana n’ingaruka mu rwego rwo kurinda abaturage guhisha ibiribwa no kuzamura ibiciro.
Inzego zishinzwe guhangana n’ibiza muri iki gihugu zateguje ko hari undi muyaga ukomeye ushobora guturuka mu Nyanja ya Pacifique ukibasira mu Majyaruguru ya Philippines mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.
Philippines ikunze kwibasirwa n’ibiza kuko buri mwaka igerwaho n’imiyaga n’imvura bikomeye bigera kuri 20, ikunze kugira kandi imitingito myinshi, ibituma iba mu bihugu byugarijwe cyane n’ibiza ku Isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *