Umutingito uri ku gipimo cya 6.9 wibasiye Igihugu cya Phillipines wica abantu 69, ukomeretse abarenga 150, mu gihe abandi benshi bagishakishwa.
Uyu mutingito wibasiye Amajyepfo ya Phillipines mu Ntara ya Cebu mu masaha y’ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 30 Nzeri 2025.
Inzego z’ubutabazi muri icyo gihugu zavuze ko imibare y’ibanze yo ku wa Gatatu mu gitondo yagaragaza ko hamaze kubarurwa abantu 69 bapfuye, mu gihe abarenga 150 bari bakomeretse.
Abakuriye ubutabazi mu Ntara ya Cebu bavugaga ko ibitaro byari byuzuye abakomeretse cyane mu Mujyi wa Bogo, ahari izingiro ry’uwo mutingito, mu gihe ibikorwaremezo byinshi byangiritse.
Indege n’amato bya gisirikare nibyo byifashishwaga mu gutabara dore ko ako gace ari ikirwa gikikijwe n’amazi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *