Prince Harry yiyemeje gufasha abarwanyi ba Ukraine bakomerekeye mu ntambara
Yanditswe: Friday 12, Sep 2025
Igikomangoma Harry, uzwi nka Duke of Sussex, yagiriye uruzinduko rutunguranye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, ku butumire bw’umuryango Superhumans ushinzwe gufasha abantu bahuye n’ubumuga n’imvune zikomeye batewe n’intambara.
Yageze muri Kyiv ku wa Gatanu mu gitondo anyuze mu gari ya moshi, aho afite gahunda nyinshi biteganyijwe ko araza gutangaza birambuye mu masaha ari imbere. Uru ni rwo ruzinduko rwe rwa mbere agiriye mu murwa mukuru wa Ukraine, nyuma y’uko muri Mata yari yarasuye icyicaro cya Superhumans i Lviv.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru The Guardian mbere y’uruzinduko, Igikomangoma Harry yavuze ko yifuza gukora ibishoboka byose mu gufasha abasirikare n’abasivile bafite ubumuga batewe n’intambara. Ati: “Ntabwo dushobora guhagarika intambara, ariko dushobora gukora ibishoboka byose kugira ngo tugire uruhare mu rugendo rwo gukira. Tugomba kandi gukomeza kwerekana ko abo bantu bafite ishusho nyayo, ko ari abantu barimo kunyura mu bibazo bikomeye.”
Hari ibihumbi byinshi by’abasirikare n’abasivile bamaze gutakaza ingingo cyangwa bagakomereka bikomeye kubera intambara yatangijwe n’u Burusiya, n’ubwo Ukraine idatangaza imibare nyayo ku basirikare bahasize ubuzima cyangwa bakomerekeye ku rugamba.
Harry yajyanye n’itsinda ry’Ikigo Invictus Games Foundation yashinze mu 2014, rigamije guha urubuga abasirikare bakomerekeye ku rugamba binyuze mu mikino y’imyidagaduro. Abanya-Ukraine bahawe uruhushya rudasanzwe rwo kwitabira iyo mikino mu 2022 na Perezida Volodymyr Zelensky, mu mezi make gusa intambara itangiye, aho Harry mu muhango wo kuyifungura yavuze ko “isi yose iri kumwe na Ukraine.”
Uruzinduko rwa Harry rukurikiye itangazo ry’Umuryango Archewell Foundation we n’umugore we Meghan bashinze, wavuze ko watanze inkunga ya miliyoni 0.5$ igamije gufasha abana bakomerekeye muri Ukraine no muri Gaza. Iyo nkunga izafasha ibikorwa bya OMS mu kwimura abarwayi no gutera inkunga gahunda zo gukora insimburangingo ku rubyiruko.
Uko iminsi yagiye ishira, abandi banyamuryango b’Umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza nabo bagaragaje ko bashyigikiye Ukraine. Umwami Charles yakiriye Perezida Zelensky muri Werurwe i Norfolk, mu Bwongereza, nyuma yo kugaragaza ko igihugu cye cyahuye "n’ubugizi bwa nabi budasobanutse” bw’u Burusiya. Igikomangoma William, umuvandimwe wa Harry, na we muri Werurwe yasuye impunzi z’Abanya-Ukraine i Estonia, maze avuga ko ’ubutwari n’imbaraga zabo ari ikintu gitangaje.’
Uruzinduko rwa Harry i Kyiv rubaye nyuma y’uko ku wa Gatatu ahuye na se, Umwami Charles, i Londres, bwa mbere guhera muri Gashyantare 2024.
Prince Harry yiyemeje gufasha abarwanyi ba Ukraine bakomerekeye mu ntambara iki gihugu gihanganyemo n’u Burusiya

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *