Putin azongera kuganira ku guhagarika intambara ya Ukraine ari uko Trump asuye u Burusiya
Yanditswe: Monday 29, Sep 2025
Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, azongera guhura na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, hagamijwe kuganira ku kibazo cya Ukraine ari uko uyu muyobozi wa Amerika yemeye ubutumire yahawe bwo gusura Moscow.
Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, ubwo yavugaka ku bijyanye n’uko igihugu cye gishinjwa gukomeza kwinangira ku guhagarika intambara.
Mu gihe Trump akomeje kugaragaragaza ko atishimiye urwego ruri hasi ibiganiro byo guhagarika intambara muri Ukraine biriho, u Burusiya bwo bwavuze ko Ukraine yakunze kugaragaza ko itarajwe ishinga no kuba intambara yahagarara.
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D. Vance, yatangaje ko u Burusiya bwamaganye n’igitekerezo cyo guhuriza hamwe abayobozi ba Ukraine, ab’u Burusiya n’abo muri Amerika hagamije gushakira hamwe igisubizo intambara imaze imyaka itatu ibera muri Ukraine.
Ati “Mu byumweru bike bishize twabonye ko u Burusiya budashaka kwicarana n’abarimo Ukraine, mu biganiro bihuriyemo impande eshatu, aho perezida cyangwa abandi bo mu buyobozi [bwa Amerika] bagombaga kwicarana n’abo mu Burusiya na Ukraine.”
U Burusiya bugaragaza ko Ukraine yahisemo uburyo bwo guhoza ibibazo byayo ku karubanda aho kwemera kuganira na bwo ku cyahagarika intambara, ko kandi ab’i Kyiv binangiye ku byo guhara ubutaka bwayo bugahinduka ubw’u Burusiya bidasubirwaho.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko Perezida Vladimir Putin yiteguye guhura na Donald Trump ari uko uyu muyobozi wa Amerika yemeye ubutumire na we agasura u Burusiya.
Ni ubutumire u Burusiya bwatanze nyuma y’uko Trump na Putin bahuriye i Alaska bakaganira ku ngingo zitandukanye zigamije guhagarika intambara muri Ukraine.
Peskov ati “Ubutumire buracyari aho. Putin yiteguye ndetse azishimira guhura na Trump. Byose bizashingira ku cyemezo cya Trump.”
Uyu muvugizi yavuze ko bazahura na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy mu gihe ibiganiro by’amahoro bizaba bigeze ahashimishije, yemeza ko guhura bitateguwe ari ukuvomera mu kiva kuko ntacyo byatanga.
Yagaragaje ko u Burusiya bwiteguye ku ganira ku kibazo cyo guhagarika intambara, ariko mu buryo bwa dipolomasi.
Putin na Trump baherutse guhurira i Alaska muri Amerika baganira ku guhagarika intambara ya Ukraine

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *