skol
fortebet

Putin na Zelensky biteguye kumvikana

Yanditswe: Saturday 05, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Vladimir Putin w’u Burusiya na Volodymyr Zelensky wa Ukraine biteguye kugirana amasezerano y’amahoro yo guhagarika intambara.

Sponsored Ad

Kuva muri Gashyantare 2025, intumwa za Amerika zahuriye muri Arabie Saoudite n’iz’u Burusiya n’iza Ukraine, zumva ibitekerezo bya buri ruhande biganisha ku ihagarikwa ry’iyi ntambara.

Ku wa 4 Mata ubwo umunyamakuru yabazaga Trump ibyo yavuganye na Zelensky, yasubije ati “Ntekereza ko yiteguye kumvikana. Kandi ntekereza ko Perezida Putin yiteguye kumvikana.”

Trump yatangaje ko Amerika iri kugirana ibiganiro byiza n’u Burusiya na Ukraine kandi ko yifuza ko iyi ntambara ihagarara vuba kugira ngo impfu z’abaturage zihagarare.

Ati “Turashaka kubona ihagarara vuba hashoboka kubera ko abaturage ibihumbi bicwa mu cyumweru. U Burayi bwananiwe kumvikana na Perezida Putin ariko ntekereza ko njyewe nzabishobora.”

U Burusiya bwashoje iyi ntambara kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. Ubutegetsi bwa Amerika bwabanje bwo bwashakaga guha Ukraine inkunga mu bya gisirikare kugira ngo itsinde, ariko Trump we yagaragaje ko ibiganiro by’amahoro ari byo byabonekamo igisubizo kirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa