Putin na Zelensky ntibemeranya ku hazabera inama izabahuza
Yanditswe: Thursday 21, Aug 2025
Perezida Vladmir Putin ashaka ko ibiganiro bizamuhuza na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bizabera mu gihugu cye, mu murwa mukuru, Moscow, aho kuba ahandi.
Uru ruhande Putin ahagazeho rwatangajwe na France24, yavuze ko ari amakuru yakuye mu kiganiro uyu mukuru w’igihugu aherutse kugirana na Perezida Donald Trump, kuri telefone.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko Zelensky atemeye igitekerezo cya Putin cyo guhurira i Moscow.
Ku wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025 nibwo Perezida Trump yatangaje ko hari inama iteganyijwe hagati ya Putin na Zelensky, igamije guhagarika intambara imaze imyaka ihanganishije u Burusiya na Ukraine.
Ati “Bari mu nzira zo guhura.”
Mu gihe iyi nama ya Putin na Zelensky yaba, yaba ikurikiye iherutse guhuza Zelensky na Trump, ndetse n’iyahuje uyu muyobozi w’u Burusiya na Trump.
Mu nama yahuje Putin na Trump i Alaska muri Amerika, Putin nabwo yatangaje ko indi izamuhuza na mugenzi igomba kubera mu Burusiya i Moscow.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *