Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko nta mpamvu abona yo guhura imbonankubone na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ngo baganire ku buryo intambara iri hagati y’ibihugu byombi yarangira.
Ibi Putin yabivuze nyuma y’uko Zelensky amwandikiye ibaruwa imusaba ibiganiro, avuga ko bidakwiye gukomeza gutegereza ko intambara ya Ukraine yongera kuba ikibazo cy’ingenzi mu byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyize imbere. Zelensky yasabye kandi ko habaho agahenge k’imirwano.
Putin yavuze ko iyo baruwa yari irimo amagambo “atari meza”, ashimangira ko ibiganiro by’amahoro ari byo bikwiye kubanza mbere y’uko habaho agahenge. Yavuze ko agahenge katari kugira icyo kamara u Burusiya, ahubwo ko kaha Ukraine umwanya wo kongera kwitegura intambara.
Ati “Sinabona impamvu yo guhura na we ubu. Dukeneye amasezerano y’igihe kirekire, si ay’amezi atatu cyangwa atandatu.”
Zelensky yahise asubiza avuga ko u Burusiya “bwongeye guhitamo intambara”, ashimangira ko Putin adashaka ko imirwano irangira. Yavuze ko benshi ku Isi bashobora kuba batengushywe n’iki gisubizo.
Putin yakomeje avuga ko intambara izarangira ari uko u Burusiya bugeze ku ntego bwihaye. Mu byo igihugu cye gisaba harimo ko Ukraine iva mu duce twa Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia, ndetse ikanareka umugambi wo kwinjira muri NATO. Ukraine yo ivuga ko idashobora gutanga ubutaka bwayo, kuko byaha u Burusiya imbaraga zo kongera kuyitera.
Hagati aho, Ukraine yatangaje ko yagabye ibitero ku bwato butanu bwari butwaye imizigo mu Nyanja ya Azov. Ku rundi ruhande, ibitero by’u Burusiya muri Ukraine byahitanye nibura abantu 13, abandi 70 barakomereka.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *