skol
fortebet

Putin yasabye Abanyaburayi bahorana ubwoba bw’uko azabatera gushyira imitima mu gitereko

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Friday 03, Oct 2025

Putin yasabye Abanyaburayi bahorana ubwoba bw'uko azabatera gushyira imitima mu gitereko

Sponsored Ad

skol

Perezida Vladmir Putin yasabye abayobozi b’i Burayi bahorana impungenge ko u Burusiya buzatera ibihugu byabo, gusubiza umutima mu gitereko, ndetse bakaryama bagasinzira.

Ni amagambo Putin yatangaje ku wa Kane tariki 2 Ukwakira 2025, i Sochi mu Burusiya.
Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, bamwe mu bayobozi b’i Burayi ntibahwema kugaragaza ko nihatagira igikorwa mu guhagarika Putin, ashobora no gutera ibihugu byabo.

Putin yavuze ko iki gitekerezo nta shingiro gifite. Yashimangiye ko abayobozi b’i Burayi bacyemera baba nta bushobozi bafite bwo kuyobora, ndetse agaragaza ko n’abazi neza ko kidashoboka ariko bagakomeza kugikwirakwiza ari indyarya zishaka guca igikuba.

Ati: “Mu byukuri icyo nshaka kubabwira ni mutuze, muryame neza, mukemure ibibazo bibareba.”

Mu bihugu byakunze kugaragaza izi mpungenge harimo Estonia, Latvia na Lithuania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa