skol

Putin yateguje u Burayi ko ashobora guhagarika gaz yabuhaga

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yibukije ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe n’u Burayi, kwitega ko isaha n’isaha ashobora guhagarika kubiha gaz n’ibikomoka kuri peteroli.

Ibi Putin yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 4 Werurwe 2026, mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, Peter Szijjarto.

Yasaga n’ukomoza ku mugambi ibihugu byinshi by’i Burayi bimaranye igihe wo guhagarika kugura gaz y’u Burusiya kubera intambara bwagabye kuri Ukraine.

Perezida Putin yavuze ko atazategereza ko ibi bihugu bihagarika kugura gaz n’ibikomoka kuri peteroli by’igihugu cye.

Ati “Ntabwo ari ku mpamvu za politike, ariko niba tugiye guhagarika ubu bucuruzi mu kwezi cyangwa abiri, byaba byiza tubuhagaritse ubu, tukerekeza amaso ku bihugu by’abafatanyabikorwa bo kwizera. Uyu ntabwo ari umwanzuro wafashwe, ni ibitekerezo byanjye. Nzategeka Guverinoma gukora kuri iki kibazo, ifatanyije na sosiyete zacu.”

Yakomeje avuga ko icyemezo cy’u Burayi cyo gushaka guhagarika kugura gaz y’u Burusiya gishingiye kuri politike ipfuye.

Mu 2022 mbere y’intambara yo muri Ukraine, u Burusiya bwagurishaga gaz n’ibikomoka kuri peteroli byinshi ku bihugu by’i Burayi.

Nyuma y’intambara ibihugu bimwe by’i Burayi byatangiye kwikura muri ubu bucuruzi, gusa nubwo bimeze gutyo hari ibyo u Burusiya bugifatiye runini.

Mu bihugu bigikoresha imiyoboro y’u Burusiya ya gaz harimo Hongrie, Slovakie na Serbie.

Ni mu gihe ibihugu nk’u Bufaransa, u Bubiligi, Espagne, u Buholandi na Portugal nabyo bigura gaz y’u Burusiya n’ubwo hatifashishwa umuyoboro mugari. Biteganyijwe ko ibi ari nabyo Putin ashobora guhagarika guha gaz, kuko yamaze kumvikana na Hongrie na Slovakie ko bazakomeza gukorana ubu bucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa