skol

Putin yavuze ko abayobozi ba Ukraine ari ba rusahuriramunduru

Yanditswe: Friday 21, Nov 2025

featured-image

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko abayobozi ba Ukraine bahindutse agatsiko k’abagizi ba nabi katita ku gihugu cyabo, kandi ko babayeho mu buzima bw’akataraboneka mu gihe igihugu cyabo kibabaye.

Yabitangaje ku wa 20 Ugushyingo 2025 ubwo yasuraga ingabo ziri gufasha u Burusiya guhangana na Ukraine mu ntambara.

Putin yavuze ku bibazo bikomeye bya ruswa biri kugaragara muri Ukraine, anenga bikomeye abayobozi b’icyo gihugu.

Ati “Ubu si ubuyobozi bushingiye kuri politiki muri Ukraine. Ni agatsiko k’abagizi ba nabi kimakaje ibyo kwigwizaho umutungo. Bigaragarira buri wese ko aba bayobozi, babayeho mu buzima bw’akataraboneka, batita ku mibereho y’abaturage basanzwe muri Ukraine cyangwa ku basirikare basanzwe.”

Yavugaga kuri Timur Mindich, umwe mu bantu bari inshuti y’akataraboneka ba Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, wahunze mbere y’uko atabwa muri yombi akekwaho ibyaha bya ruswa. Bivugwa ko yabagaho mu buzima buhambaye aho n’ubwiherero bwe bwari bukoze muri zahabu.

Iki kibazo cyatangiye kumenyekana mu cyumweru gishize ubwo Ikigo cya Ukraine gishinzwe kurwanya ruswa cyatangazaga ko gitangiye iperereza ku itsinda ry’abanyabyaha ariko bo mu nzego nkuru, riyobowe na Mindich.

Ryakekwagaho kwiba hafi miliyoni 100$ mu kigo cya leta gishinzwe ibijyanye n’ingufu za nucléaire, Energoatom, gikoresha cyane ku mfashanyo z’amahanga.

Nubwo Mindich atafashwe abandi bayobozi benshi bakomeye bavuzwe muri iki kibazo bagizweho ingaruka. Byatumye Minisitiri w’Ubutabera, German Galushchenko ndetse na Minisitiri w’Ingufu, Svetlana Grinchuk bakurwa ku mirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa