skol

Putin yemereye Trump kutarasa kuri Ukraine mu gihe kingana n’icyumweru

Yanditswe: Saturday 31, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yemeranyije na mugenzi we w’u Burusiya ko ahagarika kurasa kuri Ukraine mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Ibyo Perezida Trump yabibwiye abanyamakuru ubwo yari mu nama y’Abaminisitiri ya Guverinoma ya Amerika ku itariki ya 29 Mutarama 2026.

Perezida Trump yavuze ko bitewe n’ibihe by’ubukonje bukabije, we ubwe yisabiye Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya guhagarika ibitero, undi na we arabyemera.

Ati “Kubera ubukonje bukabije, nahisemo kubwira Perezida Putin kudatera i Kyiv n’indi mijyi n’utundi duce muri Ukraine mu gihe cy’icyumweru kimwe. Twemeranyije kubikora gutyo kandi turabyishimiye cyane.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru hari havuzwe agahenge k’intambara muri Ukraine ko guhagarika kurasa ku bikorwaremezo bitanga ingufu aho umudepite wo muri Ukraine witwa Aleksey Goncharenko yavuze ko byemejwe igisagaye ari amatariki, gusa u Burusiya bwarabihakanye.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy
yasabye kenshi ko ibikorwaremezo by’amashanyarazi bitagomba kuraswaho mu gihe ibitero bya vuba by’u Burusiya i Kyiv byasize ingo miliyoni 1.2 zibuze umuriro.

Icyo gihe u Burusiya bwavuze ko ibitero byabwo byibanze ku bikorwa bya gisirikare bya Ukraine, nk’igisubizo ku byo Ukraine yarashe mu Burusiya.

Byitezwe ko ubushyuhe muri Kyiv bushobora kugabanuka bukagera kuri -13°C mu mpera z’iki cyumweru.

Ako gahenge Trump yatangaje bivugwa ko kahereye ku itariki 29 Mutarama kakazageza ku wa 1 Gashyantare 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa